Imyiteguro y’igihembwe cy’ihinga B2018.

Mu rwego rwo gutegura igihembwe cy’ihinga B2018 ab’Agronome ba SPF-IKIGEGA bakomeje kwifatanya nabahinzi mubikorwa bitandukanye birimo gutegura imirima, gutera imbuto, ndetse n’ubukangurambaga mu ikoreshwa ry’inyongeramusaruro (NPK,Imborera,DAP,Urée)

NYABIHU

Mu murenge wa Kabatwa ho mu karere ka NYABIHU, SPF-Agronomist Emmanuel Havugimana yakoranye n’umuhinzi munini witwa SIBORUREMA Theoneste wamaze no gusaba kuba umutubuzi w’imbuto nziza (potato seed multiplier) wemewe na RAB akaba agitegereje ko yemererwa na RAB, bakaba bateye imbuto ya kinigi ku buso bungana na 0.72 Ha ,hakaba hatewe 1.6 toni aha kandi hari harasaruwe i bireti bisobanuye ko ubu butaka bwakorewe rotation, SPF Agronomist kandi yaberetse uko batera ikirayi aboneraho no kubibutsa ko kigomba kuba gifite amaso abiri(2) kuzamura kandi bakagitera kireba hejuru.

Aha Agronome wa SPF kuberekera uko batera imbuto y’ikirayi

 

MUSANZE

Mu murenge wa SHINGIRO ho mu karere ka musanze Agronome wa SPF-ikigega NDAYISHIMIYE Eric yazindukiye mugikorwa cyo kureba uko abahinzi bari gutegura imirima yabo, akaba yasuye umuhinzi w’ibirayi witwa NYIRANSABIMANA CLAUDINE wahingaga ku busa bungana na 0.2Ha akaba yamukanguriye gukoresha imbuto nziza kuko ariyo itanga umusaruro mwiza.

Aha Agronome Ndayishimiye yaganirizaga umuhinzi nyiransabimana akamaro ko kukoresha imbuto nziza

NYARUGURU

Mu karere ka NYARUGURU mu murenge wa RURAMBA akagali ka RUGOGWE Agronome wa SPF-ikigega NKUNDIMANA Eugene yasuye umuhinzi munini w’ibirayi witwa BUNGURUBWENGE FRANCOIS, aha bakaba bazindukiye mu gikorwa cyo gukura ibirayi birwaye mu murima hirindwa ukwandura kwibisigaye aha kandi akaba ahamya ko ibi birayi bimeze neza.

Aha baranduraga ibirayi bigaragaza uburwayi

 

Photos/SPF-IKIGEGA